Urakaza neza kuri Agasobanuye.online!

Uru rubuga rukugezaho filime nshya zisobanuye mu kinyarwanda zizwi nk’agasobanuye, tukaba tuzikugezaho ku buntu kandi mu mashusho meza agezweho.

Uru rubuga rwakorewe abakunzi ba filime babuze uko bareba filime zigezweho, kuri uru rubuga barebaho filime zakozwe n’abasobanuzi batandukanye kandi bakunzwe hano mu Rwanda barimo Junior Giti, Rocky Kirabiranya, Yanga(RIP), Dylan Kabaka, Sankara the Premier, Remy Debande, Savimbi, n’abandi benshi ukunda basobanura filime.

Intego yacu:

Kuri Agasobanuye.online, dufite intego yo guha abakunzi b’agasobanuye filime nziza kandi mu mashuho meza aho baba bari hose. Iki gitekerezo twakigize nyuma y’uko nta hantu hafatika hazwi habikwagwa izi filime, niyo mpamvu twahisemo kuzikusanya tukazishyira kuri uru rubuga kugira ngo buri wese abashe kuzibona bitamugoye, aho yaba aherereye hose, kandi nta kiguzi atanze.

Our Vision:

Twizera ko abakunzi b’agasobanuye ari benshi hirya no hino kw’Isi kandi badafite uburyo bwo kureba izi filime bakunda, dufite inzozi zo kugeza agasobanuye ku bantu bose bumva ikinyarwanda, aho baba baherereye hose kandi nta giciro bishyuye, bitandukanye n’izindi mbuga usanzwe uzi.

Ibyo dutanga:

  1. Filime zirangira: Agasobanuye.online ikugezaho filime z’agasobanuye zirangira zirimo inyamerika, ibihinde, inyakoreya, n’izindi nyinshi zitandukanye. Kuri uru rubuga ubonaho filime nshya zigisohoka, ndetse n’iza cyera mwakunze mu minsi yatambutse. Kanda ahanditse ‘Movies’ maze urebe filime ukunda kandi mu mashusho meza!
  2. Filime z’uruhererekane: Tubagezaho filime z’uruhererekane zizwi nka TV Series cyangwa TV Shows zaba izigisha ubuzima busanzwe, iz’urukundo, iziteye ubwoba, iz’abana n’izindi nyinshi cyane zo mu bihugu bitandukanye kandi zakinwe mu bihe bitandukanye, zaba iza cyera cyangwa iz’ubu.
  3. Videwo nshya: Kuri agasobanuye.online kandi ubonaho videwo zitandukanye zikozwe mu kinyarwanda zagiye zikorwa mu bihe bitandukanye.
  4. Amakuru y’ibyamamare n’aya sinema: Ushobora gusoma amakuru y’ibyamamare ukunda muri sinema ndetse n’amakuru mashya kuri filime ukunda unyuze kuri uru rubuga.

Gukorana natwe:

Wifuza gukorana na Agasobanuye.online, waba uri umusobanuzi, umukinnyi wa filime, umushoramari cyangwa umukunzi w’agasobanuye gusa, watuvugisha unyuze kuri paji ya contact igaragara ahagana hasi kuri uru rubuga.

Wakoze gusura urubuga rwacu no kutugirira icyizere ukaza kureba agasobanuye hano. Tukwijeje ko tutazagutenguha, tuzaguha agasobanuye mu mashusho meza uko bukeye n’uko bwije!